AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Akurikiranyweho gusengerera abantu akagenda atishyuye fagitire

Kenya : Akurikiranyweho gusengerera abantu akagenda atishyuye fagitire
18-12-2019 saa 07:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2249 | Ibitekerezo

Umugabo w’ igikwerere wo mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Kabili tariki 17 Ukuboza 2019, yagejejwe imbere y’ urukuko aburanishwa ku cyaha cyo kubona ikintu akoresheje amayeri.

Kennedy Otieno Okonji aregwa ko yagiye mu kabari kiyubashye ka Juliet Akinyi agasengerera inshuti ze ibyo kurya n’ ibyo kunywa akagenda atishyuye.

Ibyo aregwa bikekwa ko byabaye ku Cyumweru bikekwa, gusa imbere y’ umucamanza w’ urukiko rwa Makadara Okonji yabihakanye.

Urukiko rwamurekuye by’ agateganyo ngo aburane adafunze nyuma yo gutanga ingwate y’ ibihumbi 20 by’ amashini ya Kenya mu gihe fagitire aregwa ko atishyuye ari iy’ ibihumbi 6 by’ amashilingi ya Kenya bihanywe n’ ibihumbi 55 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Urubanza ruzasubukurwa tariki 27 Ukuboza 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA