Umugabo ukora akazi ko gutwara ibintu ku ngorofani yatoraguye ishashi irimo amafaranga cy’ ama –CFA angana n’ ibihumbi 169 by’ amadorali ya Amerika ayijyana kuri polisi.
Mu kwezi kwa 9 uyu mwaka nibwo Kemda Francis wo mu gihugu cya Cameroun yatashye avuye mu kazi ke ka buri munsi ageze mu nzira ashaka kwihagarika, ajya kwikinga iruhande rw’ igiti ahasanga ishashi irimo amafaranga.
Uyu mugabo yayabonye saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba agira arayareka arataha kuko ubwinshi bwayo bwari bwamuteye ubwoba agira ngo ni ibisambo bimuteze agatego.
Uyu mugabo Kemda Francis aganira n’ itangazamakuru yagize ati “ Mu buzima sinari narigeze ntunga amafaranga nk’ aya. Naketse ko bishoboka ko ari umuntu wayibye akayahahisha niyo mpamvu nayajyanye kuri polisi kugira ngo ariyo ihitamo uko akoreshwa”.
Uyu mugabo w’ imyaka 31 yatekereje ko atwaye ayo mafaranga yaba ayibye nyamara mu buzima bwe atarigeze yiba.
Amaze kuyashyikiriza polisi yamuhayemo miliyoni 5 z’ ama-CFA ayaguramo umurima anubakamo inzu.
Ikinyamakuru 24jours cyaganiriye n’ uyu mugabo kivuga ko yicuza kuba yarajyanye aya mafaranga kuri polisi kuko polisi yatwaye menshi ikamuha make kandi ntiyarangije.