AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imbwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko shebuja apfuye

Imbwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko shebuja apfuye
8-07-2020 saa 07:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4595 | Ibitekerezo

Bisanzwe bizwi ko imbwa ari itungo ry’iridahemuka. Gusa byongeye gushimangirwa n’imbwa y’ ahitwa Kanpur mu Buhinde yiyahuye nyuma yo kubona ko shebuja wayitoraguye yapfuye.

Iyi mbwa yasimbutse muri etage ahantu harehare. Iyi mbwa yari itunzwe n’ umuryango w’abadogiteri babiri.

Dr. Anita Raj, umugore wa Dr. Rajkumar Sachaan, yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize azize indwara y’ impyiko yari amaranye igihe.

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari uzanywe mu rugo, iyi mbwa yagize agahinda kenshi itangira kumoka mu buryo budasanzwe. Umuhungu wa shebuja ayijyana muri sitoke.

Ubwo bari bagiye gushyingura iyi mbwa yasohotse muri sitoke ijya kuri etage ya kane irasimbuka igwa hasi irapfa.

Dr. Rajkumar yatangarije ibinyamakuru byo mu Buhinde ko iyi mbwa umugore we yayitoraguye mu myaka 13 ishize.

Dr Anita yatoraguye iyi mbwa ku muhanda imeze nabi arayivura kuva ubwo itangira kuba mu muryango we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA