AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikamyo yakoze impanuka abaturage basahura inzoga aho gutabara umushoferi

Ikamyo yakoze impanuka abaturage basahura inzoga aho gutabara umushoferi
7-10-2019 saa 08:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11878 | Ibitekerezo

Mu mpera z’ icyumweru gishize ikamyo yari ipakiye inzoga izijyanye kuri depot yakoze impanuka abaturage aho gutabara umushoferi bisahurira inzoga

Byabereye ahitwa Roysambu mu gihugu cya Kenya ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.

Nairobi news yatangaje ko ubwo iyi kamyo yarengaga umuhanda amacupa y’ inzoga yuzuye mu muhanda make muriyo aramenagurika.

Abaturage batuye hafi y’ aho iyi mpanuka yabereye bihutiye gusahura bamwe baterura amakese bajyana.

Abapolisi bageze aho iyi mpanuka yabereye gutabara umushoferi byabaye ngombwa ko bakoresha imyuka biryana mu maso kugira ngo babatanye abaturage basahura inzoga.

Abagabo n’ abagore bageraga aho iyi mpanuka yabereye nabo bahitaga bahagarika imodoka zabo bakajya gufata inzoga.

Uretse abateruga amakese hari n’ abafata amacupa bagapakira mu mifuka bakirukankana. Ntawakomerekeye muri iyi mpanuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA