AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku ntozi z’ inkorano zitezweho gusimbura inzuki ziri gukendera

Ibyo wamenya ku ntozi z’ inkorano zitezweho gusimbura inzuki ziri gukendera
9-07-2019 saa 16:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2812 | Ibitekerezo

Abashakashatsi bakoze intozi zifite imiterere ijya kumera nk’ iyi nzuki ziteguye gusimbura no kunganira inzuki mu gukora ubuki kuko inzuki zikomeje kugabanuka mu Isi.

Ikigo cy’ Abanyamerika kita bidukikije Environmental Protection Agency (EPA), cyemereye miliyoni 3 z’ amadorali, umushakashatsi cyangwa itsinda ry’ abashakashatsi bazavumbura igisubizo ku kibazo cy’ ikendera ry’ inzuki mu Isi.

Iki kibazo gihangayikishije Isi kuko inzuki zimaze gushira mu Isi ibihingwa n’ ibimera byose byaba bigiye mu kaga kuko bitazongera kujya bibona ikibifasha mu ibangurirana kuko ahanini bikorwa n’ inzuki.

John Leere, Umuyobozi w’ itsinda ry’ abashakashatsi mu byerekeye ubuzima n’ ubutabire rya Monsanto avuga ko inzuki zimaze gushira mu Isi n’ ubuzima bw’ abantu bwaba bugiye mu kaga gakomeye.

Iri tsinda ry’ abashakashatsi rya Monsanto niryo ryakoze intozi ziteye nk’ inzuki zitezweho kuzatabara Isi mu gihe inzuki zaba zikomeje gukendera.

John Leere avuga ko bafashe urutozi rusanzwe barwongeramo imiterere y’ uruyuki rugira amababa n’ ubushobozi bwo kuguruka. Avuga ko uruyuki bakoze rukomeye inshuro 50 ugereranyije n’ uruyuki rusanzwe.

Ubushakashatsi bwabo buracyafite urugendo kuko ntabwo barakora umwamikazi utera amagi n’ uruyuki rw’ urugabo rushinzwe kubangurira.

Akomeza avuga ko kugira ngo izi nzuki bakoze zizagwire mu Isi yose bizatwara ibihumbi by’ imyaka zibangurirana hagati yazo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Greenpeace bwagaragaje ko 70% by’ ibihingwa abantu barya bibangurirwa n’ inzuki. Umusaruro w’ ibyo bihingwa bibangurirwa n’ inzuki ugize 90% by’ ibiribwa mu Isi.

Ibarurishamibare ryo mu buhinzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika rigaragaza ko imizinga y’ inzuki yavuye kuri miliyoni 3,2 mu 1947 ikagera miliyoni 2,4 muri 2008.

Imiti yica udukoko iterwa mu bihingwa ni cyo kintu cya mbere kica izi nzuki mu Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA