AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku kiraro ‘Bridge Overtoun’ imbwa zigeraho zikiyahura

Ibyo wamenya ku kiraro ‘Bridge Overtoun’ imbwa zigeraho zikiyahura
6-04-2019 saa 18:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 15853 | Ibitekerezo

Mu bihe bitandukanye Isi yagize abashakashatsi bakomeye ariko kugeza magingo aya hari ibintu bitandukanye abashakashatsi batarabonera ibisobanuro. Kimwe muri byo ni ikiraro cyo mu Bwongereza kitwa ‘Bridge of Overtoun’ Imbwa hafi ya zose zigeze kuri iki kiraro ziriyahura zigapfa.

Abahanga basuzumye uko imbwa zisimbuka kuri iki kiraro basanga zisimbukira ahantu hamwe kandi zose zigasimbuka mu buryo bumwe.

Abashakashatsi mu bumenyi butandukanye bamaze imyaka myinshi bahakorera ubushakashatsi ariko kugeza n’ ubu nta mushakashatsi uratahura igitera imbwa kwiyambura ubuzima iyo zihageze.

Inzobere mu by’ imitekerereze Dr David Sands yagiye kuri iki kiraro agiye kuhakorera ubushakashatsi, ajyana n’ imbwa yitwa Hendrix yari ifite imyaka 19 y’ amavuko. Iyi mbwa yari yanyuze kuri iki kiraro ntiyiyahura.

Iyi mbwa Hendrix yanyuze kuri iki kiraro iri kumwe n’ uyu mushakashatsi abona yambutse ikiraro bisanzwe.

Avuga ko yagenzuye agasanga iyi mbwa nubwo itiyahuye yabitekereje. Ngo icyatumye itiyahura ni uko itari ifite imbaraga zo gusimbuka kubera izabukuru. Dr Sands yanzuye ubushakashatsi bwe avuga ko kuri iki kiraro hashobora kuba hari ibintu bibonwa n’ imbwa gusa, amajwi yumvwa n’ imbwa gusa cyangwa impumuro yumvwa n’ imbwa zonyine.

Umubare w’ imbwa zimaze kwiyahurira kuri iki kiraro ntabwo uzwi kuko ba nyiri imbwa zapfiraga kuri iki kiraro mbere y’ uko Ubwongereza bufata icyemezo cyo kubuza abantu kuhajyana imbwa batatangaga amakuru y’ ibyabaye ku mbwa zabo.

Mu mezi 6 ya 2006 imbwa 5 nizo zamenyekanye ko ziyahuriye kuri iki kiraro zigapfa. Muri zo harimo imbwa y’ Umwongerezakazi witwa Donna Cooper. Yavuze ko bageze kuri iki kiraro ari kumwe n’ umugabo we n’ umwana wabo bakabona imbwa irasimbutse.

Ati “Twagiye kuyireba dusanga yavunitse umugongo, ijanja n’ urwasaya, viterineri yanzura ko tuyireka igapfa mu rwego rwo kuyigabanyiriza ububabare”

Imbwa zifite ubushobozi budasanzwe

Dr Rupert Sheldrake, uyu mushakashatsi yabwiye umuntu wari utunze imbwa ati ‘yibwiye ko ugiye ariko utaratinda. Usige uyibwiye igihe uragarukira, isaha n’ umunota’. Uwo mushakashatsi yagumbye hafi aho nyiri urugo aragenda. Ariko nyiri urugo iyo mbwa yasize ayikingiranye. Uyu mushakashatsi avuga ko hasigaye amasegoda 11 ngo igihe shebuja yayibwiriye ko agarukira kigere ya mbwa yagiye mu idirishya aho ireba mu marembo ngo irebe shebuja yinjira. Dr Rupert Sheldrake avuga ko iyo mbwa yahamaze iminoto 10 ireba mu marembo irongera irahava. Nyiri imbwa ntabwo yubahirije igihe kubera ikibazo cy’ imodoka.

David Sexton, inzobere mu bijyanye n’ amajwi usanzwe akora ubushakashatsi ku nyamaswa nawe yagiye gukora ubushakashatsi kuri iki kiraro. Yagiye yitwaje ibikoresho bihambaye mu gufata amajwi kugira ngo aze kumva ko hari amajwi ibikoresho birava gufata we atumvise, yumva amajwi ibikoresho byafashe ntayo arimo adasanzwe. Sexton yanzuye ko nta majwi adasanzwe imbwa zumva kuri iki kiraro ngo abe ariyo azitera kwiyahura.

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko kuri iki kiraro hashobora kuba hari ikintu imbwa zimenya iyo zihageze zikiyumvamo ko ejo zizabaho nari cyane kurenza uko zimeze aho kanya.

Ibi babihuza n’ ibivugwa n’ inzobere mu by’ imitekereze ku gitera abantu kwiyahura. Gusa icyo kintu gitera imbwa kwiyanga kugeza ubwo ziyahura zigeze kuri icyo kiraro ntabwo kiramenyeka.

Ibihuha

Abaturiye iki kiraro bavuga ko mu 1994, umugabo witwa Kevin Moy yagiye kuhicira umwana we w’ umuhungu yamuketseho kuba urwanya kirisitu(Anti-Christ). Uwo mwana ntiyapfuye bagakekwa byaba bifitanye isano no kuba imbwa zihiyahurira.

Src : Dail mail


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA