AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibisobanuro byo kurota uhanuka, Ese koko iyo umuntu arose agwa ku kintu arapfa ?

Ibisobanuro byo kurota uhanuka, Ese koko iyo umuntu arose agwa ku kintu arapfa ?
29-03-2020 saa 05:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4516 | Ibitekerezo

Mu isi y’inzozi, kurota ugwa ni inzozi zibaho cyane. Bitandukanye n’uko abenshi babibwiwe iyo urose ugwa ugakanguka umaze kwikubita ku bintu ntabwo upfa.

Kurota ugwa ni ikimenyetso cy’uko ufite umutekano muke, ubabaye, cyangwa udatuje. Biba bisobanuye ko ufite ibibazo byinshi udafitiye ibisubizo. Ibyo bibazo bishobora kuba ari iby’imibanire, cyangwa ari ibibazo byo mu kazi.

Uyo urose ugwa ubona wabuze ikintu ufata ngo kikuramira, bisobanuye ko wabuze ugufasha mu bibazo ufite mu buzima.

Nanone kurota ugwa bisobanuye gutsindwa cyangwa kumva no usuzuguritse mu bandi. Bishobora kuba ari ubwoba bwo gutsindwa mu kazi, mu ishuri, gutakaza ishema, cyangwa gutereta ntibiguhire.

Ihame rya Freudian, rivuga ko kurota ugwa bisobanuye gusaba umuntu ko mutera akabariro akaguhakanira.

Kurota ugwa biba ugitangira gufatisha igitotsi. Izi nzozi zikurikirwa no kwiyegeranya kw’imikaya yo ku maguru, amaboko no mu mubiri wose, iyi fenomene abahanga bayise ‘myclonic jerks’.

Uku kwiyegeranya kw’imikaya nibyo bituma umuntu akanguka nyuma yo kurota agwa. Bibaho nanone iyo hari ikintu kikubangamiye mu nzozi kugira ngo uhangane nacyo.

Bibiliya yo isobanura ko kurota ugwa bifite igisobanuro kibi ku uzirose kuko bigaragaza ko uri gutera intambwe zisubira inyuma uva mu kwizera Imana.

Dreammood.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA