AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dubai : Abakobwa 40 bafunzwe bazira kwifotoza bambaye ubusa buriburi

Dubai : Abakobwa 40 bafunzwe bazira kwifotoza bambaye ubusa buriburi
6-04-2021 saa 12:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 12972 | Ibitekerezo

Abakobwa 40 batawe muri yombi nyuma yo kwifotoza bambaye ubusa ku rubaraza rw’imwe mu nyubako iri i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aba bakobwa basanzwe bakora akazi ko kwerekana imideri no kugaragaza ubwiza bwabo, biganjemo abo mu Burusiya, bakaba barimo n’abo muri Ukraine.

Bivugwa ko bari baje muri uriya mujyi w’abinezeza, gufata amashusho y’urukozasoni azanyuzwa ku rubuga rumwe rutambutsa ama mashusho rwo mu Burusiya.

Umugabo w’Umurusiya witwa Alexey Kontsov w’imyaka 33 y’amavuko, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba ari we wari wateguye kiriya gikorwa.

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ivuga ko gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni muri kiriya gihugu, ari icyaha gikomeye cyane.

Itegeko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, rivuga ko umuntu wagaragaje imyitwarire nk’iriya, ahanishwa gufungwa amezi atandatu ndetse n’ihazabu 5 000 dirham (amafaranga akoreshwa hariya) ni ukuvuga ama- Euro 983 angana n’ibihumbi 980 Frw.

Na none kandi gukwirakwiza amafoto nk’ayo na byo bihanishwa gufungwa igihe nk’iki cyavuzwe haruguru ndetse n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 500 dirhams bishingiye ku itegeko ry’idini ya Islamu riyoboye kiriya gihugu.

Na none kandi hari amakuru avuga ko bariya bakobwa bari baje gufata amashusho y’urukozasoni azashyirwa ku rubuga rw’abanyamerika.

Photos : DailyMail

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA