Mayonnaise ni ikirungo gikoreshwa n’imiryango myinshi, kuko kiryoha cyane ku ifiriti, kuri salade, no ku bindi biribwa bitandukanye. Gusa hari ibindi birenze ibi yagufasha mu rugo bikakurinda guta umutwe no gutakaza amafaranga atari ngombwa.
1.Guhanagura ikizinga cy’irange
Ku bw’impanuka irange rishobora kugucika rikameka muri korodoro, rikagwa ku myenda, kangwa rikagwa ku rugi. Nuhura n’iki kibazo ufite mayonnaise mu nzu ntuzahangayike. Ufata ka mayonnaise gake ugashyira kuri iryo range ritaruma ngo rikomere. Iyo ubingenje utya amavuta yo muri mayonnaise akurura ayo mu irange, wahanagura byombi bikomokana.
2.Gutegura schnitzels
Schnitzels ni inyama zumutse bategura mu buryo bwihariye bafashe inyama bakongeramo ifarini n’amagi. Mu gihe amagi yagushyiranye kandi ukeneye schnitzels ushobora gukoresha mayonnaise mu mwanya w’amagi. Urubuga ‘tips and tricks’ dukesha iyi nkuru ruti ‘ntushobora kumva itandukaniro ry’uburyohe.
3. Kongera ubwiza bw’umusatsi
Mayonnaise ituma umusatsi worohera kandi ukabengerana. Bisaba ko ufata ibiyiko bibiri byo ku meza, ugashyiramo akayiko ka vanilla. Ibi bikora uruvange ruhumura neza. Uhita ufata urwo ruvange ukarutsirima mu musatsi wumutse warangira ugatega igitambaro nk’iminota 20, ukabona kumeza mu mutwe ukoresheje shampoo n’amazi akonje.
4. Kwita ku ndabo
Kimwe n’uko tumaze kubona ko mayonnaise ikoreshwa mu gusukura umusatsi, ushobora no kuyikoresha mu kwita ku ndabyo zo mu busitani, ugisiga gake ku mababi yazo kuko bituma zisa neza kandi zikagira ubuzima bwiza mu gihe cy’ibyumweru runaka.
5.Kunyereza amapata
Uru rubuga rugaragara ko mu gihe ufite urugi ufungura amapata agakubana ku buryo wumva bikubangamiye wasigamo ka mayonnaise kuko ituma bitongera gukubana ngo bikubangamire.