Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye haca amarangamuntu y’Abanyarwanda bafite amazina atangaje. Aya ni amwe muriyo.
Mu kinyarwanda bavuga ko izina ari irikujije, bivuze ko izina ryose umuntu yakwitwa ntacyo ryamutwara. Gusa Leta y’ u Rwanda yashyizeho inzira umuntu ukeneye guhindura izina anyuramo agahindurirwa amazina mu irangamimerere rye.
Mu mpamvu zitangwa n’abahindura amazina hari abavuga ko amazina yabo yari abateye ipfunwe mu bandi. Bivuze ko na ba nyiri aya marangamuntu bafite uburenganzira bwo guhinduza amazina mu gihe haba harimo ufite izina yumva ko rimuteye imfunwe.