Amafoto yafotowe na bagafotozi b’abahanga mu mwuga hari igihe aba afite ubutumwa bujijishije ku buryo iyo ureba adashishoje ashobora gutwara ubutumwa butaribwo bitewe n’amarangamutima ye.
Aya ni amwe mu mafoto abumbatiye ubutumwa buhabanye n’ubwo umuntu ahingukiraho, bikamusaba gushishoza ngo amenye ubutumwa nyiri izina buri kuri iyo foto.
Uriya mukobwa uri gukora yoga ntabwo ari hejuru y’uyu ugaramye ahubwo ari hirya ye
Uyu mugore ntabwo afite imitwe ibiri ahubwo inyuma ye hari undi
Ntabwo bisobanuye ko uyu mwana nta mutwe afite ahubwo uwa se se wawuhishe
Ntabwo ari akaboko k’uyu mukobwa gafite ubwoya ahubwo hari umusore wambaye ikoboyi utagaragara neza
Izi ntoki ubona si izuriya mugabo kuko we aripfumbase ni iz’uyu mugore wambaye umupira w’icyatsi
Uyu mukobwa ntabwo yambaye ubusa, ahubwo ni ukwaha k’uwo bari kumwe
Uriya mugabo ntabwo afite akaboko karere ahubwo uyu mugore niwe uri gukora mu mufuka w’inyuma w’impantalo ye
Uyu mukobwa wambaye agapira k’umweru ntabwo yambaye ubusa, amaguru ye urayabona nushishoza kuko yambaye ipantalo y’ikoboyi
Niba uri kubona uyu mukobwa agiye gutamira bariya bantu urimo kwibeshya kuko bariya bantu bari hirya ye
Uyu mugabo siwe utwite, ahubwo umutwe w’umugore we ukingirijwe n’igiti
Amaso yawe ari kukubeshya niba uri kubona ko uwo mwana afite amaguru ameze nk’ay’umugabo ukuze, amaguru y’uwo mwana akingirijwe n’aya se
Iyi twiga ntabwo igiye kurya iyi ndege ahubwo indege iri hirya yayo
Uyu mukobwa ntabwo ari kwerekana amabere ye ahubwo ibyo uri kubona ni amavi ye