Anne Rwigara, umuvandimwe wa Diane Rwigara wigeze kwinjira muri Politiki ndetse agatanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ariko ntiyemerwe kuko hari ibyo atari yujuje, akaba n’umukobwa wa Assinapol Rwigara wari umushoramari, yitabye Imana.
Anne Rwigara ari mu bagarutsweho ubwo we n’umuvandimwe Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batabwaga muri yombi muri 2017, ubwo bakekwagaho ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’Igihugu, gusa Anne we yaje guhita arekurwa.
Anne Rwigara wari usanzwe anafite ubwenegihugu butari ubw’inkomoko bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ni na ho yari atuye, ari na ho yitabiye Imana mu buryo butunguranye.
Amakuru yagiye acicikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, yavugaga ko uyu Anne Rwigara yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Leta ya California nyuma y’igihe gito afashwe n’uburwayi.
Umwe mu baba hafi umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, yavuze ko uyu muryango uri mu gahinda kenshi ko kubura umwe mu bawugize ari we Anne Rwigara.
Anne Rwigara yari umwe mu ba Assinapol Rwigara na we witabye Imana mu ntangiro za 2015 azize impanuka y’ikamyo yagonze imodoka yari arimo akahasiga ubuzima.
UKWEZI.RW