AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanda Karongi-Nyamasheke wajemo ibibazo byatumye ufungwa inshuro ebyiri mu gihe cy’amasaha macye

Umuhanda Karongi-Nyamasheke wajemo ibibazo byatumye ufungwa inshuro ebyiri mu gihe cy’amasaha macye
8-01-2024 saa 07:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 288 | Ibitekerezo

Nyuma y’amasaha macye umuhanda Karongi-Nyamasheke ufunzwe by’agateganyo kubera inkangu ukongera ugafungurwa, wongeye gufungwa, ariko wongera gufungurwa.

Ifungwa ry’agateganyo ry’uyu muhanda, ryaturutse ku nkangu yatewe n’imvura nyinshi yabereye mu Murenge wa Gishyita n’ubundi yari yabaye kuri iki Cyumweru.

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, uyu muhanda Karongi-Nyamasheke, wari wafunzwe by’agateganyo kubera inkangu yari yabereye muri uyu Murenge wa Gishyita, ariko nyuma uza gufungurwa habanje gukorwa imirimo yo kuwutunganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wongeye gufungwa by’agateganyo.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatambutse kuri X mu gitonso kuri uyu wa Mbere, bwagiraga buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu ijuru mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

Nyuma y’amasaha abiri, Polisi yongeye gutangaza ko “ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke ari nyabagendwa.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA