AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uhagarariye u Rwanda muri UN yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

Uhagarariye u Rwanda muri UN yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF
11-01-2024 saa 08:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 663 | Ibitekerezo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo ; yatoranyijwe nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF.

Ni inshingano yahawe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri LONI.

Mu butumwa bwatangajwe n’ibi biro bya Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, bagize bati “Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatoranyijwe nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF.”

Ni umwanya u Rwanda rwishimiye nk’uko ubu butumwa bukomeza bubivuga, rukizeza kandi ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya UNICEF bigamije kwita ku bana.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yahawe inshinga zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 mu kwezi k’Ukwakira, asimbura Ambasaderi Clave Gatete wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa UN ECA.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA