Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yanenze icyemezo cyafashwe n’iy’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, ivuga ko kije kuburizamo urujya n’uruza.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.
Iri tangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yumenye binyuze mu bitangazamakuru icyemezo cy’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.”
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rigira riti “Iki cyemezo kidakwiye kizarogoya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’Ibihugu byombi, kandi kinyuranyije n’amahame y’imikoranire y’akarere ndetse no kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Iyi mipaka yafunzwe nyuma y’iminsi micye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abiciyeho amarenga, avuga ko kubera ibyo Igihugu cye gishinja u Rwanda, gishobora gusubizaho ingamba zahozeho.
Ni mu gihe iyi mipaka yigeze kumara imyaka irindwi ifunze kuva muri 2015 ubwo u Burundi na bwo bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abasize bagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
U Rwanda rwakunze guhakana ibi birego, n’ubundi ruhakana ibyo kuba rufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi, ari na yo ntandaro yo kongera gufunga imipaka.
UKWEZI.RW