AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tshisekedi Kuvuga ko yarasa Kigali ari i Goma ni uko yohereje abasirikare ntawasubirayo- Viateur

Tshisekedi Kuvuga ko yarasa Kigali ari i Goma ni uko yohereje abasirikare ntawasubirayo- Viateur
27-12-2023 saa 07:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 285 | Ibitekerezo

Umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, unakurikiranira hafi amakuru y’ibijyanye n’umutekano, avuga ko ibiherutse gutangazwa na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi ko yarasa Kigali yibereye i Goma, ari uko azi neza ko n’ubundi aramutse yohereje abasirikare be nta n’umwe wasubirayo, uretse ko n’ibyo yavuze atahirahira kubikora.

Viateur Rutagengwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, aho akunze kugaruka ku bibazo by’umutekano biba bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari.

Uyu mugabo uri mu kiruhuko wanarwanye urugamba rwo muri Congo Kinshasa ikiri Zaire ubwo hacyurwaga impunzi z’Abanyarwanda zari zimeze nk’izafashwe bugwate n’umutwe w’abarwanyi bahoze mu gisirikare cya Habyarimana cyokoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu cye, yavuze ko ashobora kurasa umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali, yibereye i Goma.

Rutagengwa avuga ko izi mvugo za Tshisekedi zisa nk’amashyengo, kuko ibyo avuga abizi neza ko atabikora kandi ko n’iyo yabigerageza bitamuhira.

Ati “Byaransekeje kandi birananshimisha kuko na we azi neza ko igisirikare cye kidashobora gukandiraho mu ntambara y’ubutaka. We mu rwego rwo kwiyamamaza agira ngo yumvishe Abanyekongo, yarababwiye ati ‘nshobora kurasa i Kigali ntiriwe noherezayo n’abasirikare’, kuko azi neza ko aramutse abohereje nta n’umwe wasubirayo.”

Viateur we avuga ko abona bidashoboka ko Congo yakohereza abasirikare ngo baze kurwana n’u Rwanda ku ntambara y’ubutaka, ndetse ko no kuba barasa bakoresheje imbunda zirasa kure, nk’uko byatangajwe na Tshisekedi, abona na byo bidashoboka.

IKIGANIRO CYOSE
https://youtu.be/jppIMsP5-oI?t=485

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA