Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, yitabye Imana nyuma yo kumira inyama aho yari yatumiwe ku munsi w’Ubunani, ubwo bari gufata ifunguro iramuhagama, birangira imuhitanye.
Nyakwigendera yitabye Imana ku Munsi w’Ubunani tariki 01 Mutarama 2024 ubwo yari yatumiwe n’umuvandimwe we (Mushiki we) utuye mu Muduguru wa Kigarama mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari ari kuringanira n’ameza kwa mushiki we wari wamutumiye ngo basangire umunsi mukuru, yafashe inyama, arayimira, iramuniga atangira kurerembura kuko yari imaze umwanya yahagamye mu muhogo.
Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga, ariko bakigerayo ahita yitaba Imana kuko yari yanegekaye cyane kubera kunigwa n’inyama.
Nyakwigendera amaze gushiramo umwuka, umubiri we washyikirijwe umurambo we, ndetse akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024.
Mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka Nyanza kabereyemo iri sanganya, mu kwezi kumwe gushize, mu Ugushyingo 2023, nabwo umugabo yari yanizwe n’inyama, mu Murenge wa Byimana.
UKWEZI.RW