AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwanda : Inkuba yakubitiye abanyeshuri batatu ku ishuri ryo mu Karere karimo irindi ryibasiwe n’inkongi

Rwanda : Inkuba yakubitiye abanyeshuri batatu ku ishuri ryo mu Karere karimo irindi ryibasiwe n’inkongi
26-01-2024 saa 10:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 511 | Ibitekerezo

Inkuba yakubitiye abana batatu ku ishuri ryo mu Karere ka Gakenke gaherutse no kugaragaramo ishuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikanahitana umunyeshuri umwe.

Aba bana batatu bakubiswe n’inkuba ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama ahagana saa saba ubwo bari bavuye gufata ifungoro ry’amanywa, aho biga mu Ishuri riherereye mu Murenge wa Rusasa muri aka Karere ka Gakenke.

Bariho bakina ngo basubira mu masomo y’umugoroba, akavura gatangira kujojoba ari na bwo inkuba yakubitaga aba bana b’abakobwa batatu, ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana, uretse kuba bose baguye muri koma by’igihe gito ndetse umwe muri abo akababuka mu bitugu.

Bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo, bitabwaho n’abaganga, nyuma baza gutaha iwabo.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Kigali Today.

Yagize ati “Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza.”

SP Mwiseneza yagiriye inama Ibigo by’amashuri gushaka imirindankuba, kugira ngo mu gihe habaye ikibazo nk’iki ntigiteze ibibazo.

Yagize ati “Ikindi bamenye ko niba imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri.”

Iyi nkuba yakubise abana ku ishuri ryo mu Kerere ka Gakenke hatarashira icyumweru ishuri ryisumbuye rya EAV Rushashi TSS muri aka Karere, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yahitanye umwana umwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA