Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batandatu ari bo bamaze kumenyekana bahitanwe n’impanuia y’ubwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.
Iyi mpanuka y’ubwato bwarohamye ku Kiyaga cya Mugesera yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 yari itwaye abari biriwe mu mirimo irimo guhinga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kuba ubu bwato bwari butwaye abantu benshi barengeje ubushobozi bwabwo.
Yavuze ko ubusanzwe bufite ubushobozi bwo gutwata abantu 15 ariko ko ubwo bwakoraga impanuka bwari burimo abarenga 40.
Yagize ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato […]Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”
Yakomeje agira ati “Ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri, rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”
SP Hamduni yasabye abakora akazi ko gutwara abagenzi mu mazi kubahiriza amabwiriza n’amategeko, bakirinda kuyarengaho cyane cyane bakubahiriza umubare w’abantu bemerwe gutwara, kuko kurenza umubare ari byo bitera impanuka nk’iyi.
UKWEZI.RW