AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rulindo : Umwana wafatiwe n’uburwayi budasobanutse ku ishuri yitabye Imana bitunguranye

Rulindo : Umwana wafatiwe n’uburwayi budasobanutse ku ishuri yitabye Imana bitunguranye
16-01-2024 saa 08:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 556 | Ibitekerezo

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Binaga mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, yafashwe n’indwara y’amayobera ari mu ishuri, yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Uyu mukobwa witwa Niyomufasha Marie, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ku isaaha ya saa saba z’amanywa.

Amakuru avuga ko yafashwe akubita umunwa ku ntebe, agahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya kuko yari yaguye muri Coma, ariko agejewe ku Ivuriro ahita yitaba Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanya ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine wavuze ko ari inshuro ya mbere bari babonye nyakwigendera afatwa n’ubwo burwayi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA