Abagabo batanu bakekwaho ubujura, bafatanywe ibitoki 40 bakekwaho kwiba abaturage bo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024 mu gihe abantu bari bahugiye mu kwizihiza Umunsi w’Intwari.
Ifatwa ryabo ryaturutse ku baturage bari bakomeje gutaka ubujura bw’ibitoki, ubwo bari bamaze kwiyambaza ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, zahise zitegura umukwabu wo guhiga abakora ubu bujura.
Nyuma y’uko hakozwe uyu mukwabu, habanje gufatwa umwe, wahise abyemera ataruhanyije avuga ko biba ibitoki mu mirima itandukanye, ahita ajya no kwerekana bagenzi be bakoranaga muri ubu bujura, ari na bwo basanganwaga ibi bitoki 40.
Abafashwe bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Muhura mu gihe iperereza rigikomeje.
Ni mu gihe abaye muri uyu Murenge wa Muhura, bamaze iminsi bataka ubujura bw’amatungo n’imyaka, by’umwihariko ubw’ibitoki, aho bavuga ko batagipfa kujya gusaruro mu rutoki rwabo kuko igitoki cyeze cyose bahita bakiba.