AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma y’inkongi yibasiye ishuri muri Gakenke i Ngoma naho hadutse iyafashe amacumbi y’abahungu

Nyuma y’inkongi yibasiye ishuri muri Gakenke i Ngoma naho hadutse iyafashe amacumbi y’abahungu
24-01-2024 saa 10:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 321 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko ishuri ryo mu Karere ka Gakenke ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yafashe icumbi ry’abahungu ikanahitana ubuzima bw’umwana umwe, no mu Karere ka Ngoma hari ishuri ryafashwe n’inkongi.

Ni ishuri Gahima AGAPE ryo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, aho inkongi y’umuriro yafashe amacumbi y’abahungu, bwo ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana kuko yadutse ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi nkongi yadutse saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024.

Ati “Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.”

Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.

Ati “REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA