AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyarugenge : Mu gihe abandi bizihizaga Noheli habonetse umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye

Nyarugenge : Mu gihe abandi bizihizaga Noheli habonetse umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye
26-12-2023 saa 07:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 156 | Ibitekerezo

Mu gihe abandi bari baramukiye mu bihe by’umunezero wa Noheli, mu Kahari ka Rwezamenyo II mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, babonye umurambo w’umusore uhambirishije imishumi y’inkweto bikekwa ko yiyahuye.

Uyu musore w’imyaka 19 bivugwa ko yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Rwezamenyo, ariko ko akaba yari aherutse gutoroka aho yakoreraga abibye ibihumbi 40 Frw.

Umurambo we wabonetse ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, umanitse mu giti n’imishumi y’inkweto zo zimuri iruhande.

Abageze kuri uyu murambo kandi babonye telefone ya nyakwigendera irimo ubutumwa bugaragaza ko ashobora kuba yiyahuye, aho yari yagize uwo yandikira amumenyesha ko arambiwe kubaho, akaba ashaka kwitahira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko nyakwigendera yitwaga Sibomana Vital akaba yari afite imyaka 19 nk’uko bigaragara ku irangamuntu bamusanganye.

Uyu muyobozi yagize ati “Yasanzwe mu mugozi amanitse mu Kagari ka Rwezamenyo II, mu Murenge wa Rwezamenyo. Harakekwa ko yiyahuye ariko iperereza riracyakorwa.”

Umurambo wa nyakwigendera ukimara kuboneka, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kanyinya, kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego zishinzwe iperereza zo zatangiye kurikora kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA