AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Hakozwe umukwabu wo gufata abarimo abari barigometse kuri RIB

Nyanza : Hakozwe umukwabu wo gufata abarimo abari barigometse kuri RIB
30-01-2024 saa 06:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 661 | Ibitekerezo

Abantu umunani bakekwaho ibyaha birimo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, bafashwe mu mukwabu wahurije hamwe inzego zirimo Polisi, Ingabo z’u Rwanda na RIB, nyuma y’uko bamwe bahamagajwe na RIB bakinangira.

Iki gikorwa kandi cyarimo urwego rwa DASSO, cyasize hafahwe abakekwaho ibyaha bitandukanye ariko bamwe muri bo bakaba bari baranze kwitaba RIB yari yarabahamagaje.

Abafashwe ni ni SIBOMANA w’imyaka 42, BIHEZANDE w’imyaka 40, NIRORA w’imyaka 37, BAZUBAGIRA w’imyaka 32, Aimable w’imyaka 35, KWIZERA w’imyaka 29, MANIRAHALI w’imyaka 28 na NDORIMANA w’imyaka 35.

Uyu Ndarimana yafatanywe udupfunyika 99 tw’urumogi bikekwa ko yari yaruhishe mu myenda yari yambaye, ubwo yari yurijwe imodoka arukuramo aruta muri rigori, abonwa n’abaturage bigenderaga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangaje ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ibyatuma bibashora mu mategeko kuko bibagiraho ingaruka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kuvuga ko abantu bahamagazwa n’uru rwego bakanga kwitaba, bibongerera amahirwe yo gukurikiranwa bafunzwe, kuko haba hari impungenge ko bashaka gutoroka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA