AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nkurunziza Isaac wakamiwe n’u Rwanda ubu ni we urusebya abobya Abanyarwanda bishimiye kwitorera Perezida

Nkurunziza Isaac wakamiwe n’u Rwanda ubu ni we urusebya abobya Abanyarwanda bishimiye kwitorera Perezida
3-07-2024 saa 04:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5790 | Ibitekerezo

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwitorera Perezida n’Abadepite, umunyarwanda wafashijwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame witwa NKURUNZIZA Isaac, nyuma akaza guhungira i Burayi, ari gushaka kuyobya abandi banyarwanda ashaka kubabuza kwitorera neza Perezida bakunda aho ashaka kubeshya ko amatora ari ikinamico.

Twabibutsa ko uyu Nkurunziza Isaac yahoze mu Rwanda aho yarihiwe amashuri akanafashwa na Leta kugira icyo yigezeho, ariko gukunda indonke bikaza gutuma yifatanya n’abarwanda igihugu cyamubyaye.

Aho ahungiye i Burayi akifatanya n’ishyaka FDU INKINGI ryashinzwe na Ingabire Victoire n’abambari be, yiyemeje gusebya ubutegetsi bwamugiriye neza ari nabyo byatumye mu minsi ishize ajya kuri twitter yandika avuga ko amatora u Rwanda rurimo ari ikinamico ya FPR.

Uretse ibi akomeza gusubiramo byo gupfobya amatora no gusebya ubuyobozi, uyu Nkurunziza asanzwe ashyira uburozi kuri twitter ye agenda ashyiraho ibintu byinshi bisebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo kuko uretse ibyo we yiyandikira usanga anashyigikira cyane (retweet) abandi bavuga nabi u Rwanda.

Ibi ni ugusebya ubutegetsi kandi amaherezo azisanga yazanywe mu Rwanda nka ba Rusesabagina bisanze i Kigali batabizi, abazwe ibyaha akora birimo no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Uyu Nkurunziza ahora yifatanya n’indashima z’abahunze u Rwanda zigaragaza igihugu nabi. Aha bari mu myigaragambyo i Buruseri

Ibyo bakora byose ariko Abanyarwanda benshi bari mu Bubiligi bakunda Kagame kandi bakora ibishoboka ngo babigaragaze baburizemo guharabika kw’abantu nka Nkurunziza Isaac


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA