AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu cyumweru kimwe undi munyeshuri wa gatatu mu Rwanda yapfuye urupfu rw’urujijo

Mu cyumweru kimwe undi munyeshuri wa gatatu mu Rwanda yapfuye urupfu rw’urujijo
25-01-2024 saa 04:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 779 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko mu Karere ka Nyanza no mu ka Ruhango hari abanyeshuri babiri bigaga mu bigo biri muri utu Turere bitabye Imana, undi munyeshuri wigaga mu ishuri ryo mu Mujyi wa Kigali, na we yitabye Imana mu buryo buteye urujijo.

Uwitabye Imana ni umunyeshuri wigaga cya Lycée Notre Dame de Citeaux, wari wafashwe n’uburwayi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko uyu munyeshuri yazize kurangaranwa n’ubuyobozi bw’Ishuri, gusa Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, yabihakanye.

SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “amakuru duhabwa n’ikigo, ni uko umunyeshuri yaguye mu Bitaro bya CHUK yafashwe ku wa Gatanu, bajya kumusuzuma basanga afite inkorora yoroheje bamujyana mu mu macumbi y’ikigo, aho baryama, nyuma aza kongera kuremba.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, akomeza yemeza ko uyu munyeshuri yajyanywe kwa muganga vuba na bwangu ndetse bakaza kumenyesha umuryango we.

Ati “habayeho guhita bihutira kubimenyesha ababyeyi be batuye muri Nyagatare baraza bakurikirana umwana uko urwaye muri CHUK, hanyuma rero nyuma aza kwitaba Imana.”

Urupfu rw’uyu munyeshuri rugarutsweho nyuma y’urw’undi wigaga muri ESPANYA ryo mu Karere ka Nyanza, na we wafashwe n’uburwayi bwo kuribwa umutwe ku wa 18 Mutarama, akajyanwa kwa muganga, ariko na we agahita yitaba Imana.

Hakomeje kuvugwa kandi ibicurane n’inkorora biri gufata abanyeshuri aho mu Karere ka Ruhango muri GS Indangaburezi harwaye abana 72, ndetse bivugwa ko umwe muri bo na we yaje kwitaba Imana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA