Umuhanda wa Huye-Nyamagabe wabaye ufunzwe by’agateganyo nyuma y’uko wangirikiye mu gice cyo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye. Ni umuhanda wangiritse nyuma y’igihe gito no mu Burengerazuba hari undi wangiritse wa Karongi-Nyamasheke.
Iyangirika ry’uyu muhanda, ryatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024.
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko uyu muganda wangirikiye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kigoma.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwnada, bwagiraga buti “umuhanda Huye-Nyamagabe wabaye ufunze by’agateganyo.”
Polisi yakomeje igira iti “Turasaba abakoresha uyu muhanda kwihanganira izi mpinduka. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko iyangirika ry’uyu muhanda ryaturutse ku mvura nyinshi yiriwe igwa, ariko ko nyuma y’uko wangiritse, ubuyobozi bwahise bumenyesha Polisi y’u Rwanda.
Uyu muhanda wangiritse nyuma y’uko undi wo mu Ntara y’Iburengerazuba wa Karongi-Nyamasheke na wo wangiritse inshuro ebyiri zikurikiranya mu bihe by’amasaha macye.
Uyu muhanda wa Karongi-Nyamasheke mu minsi micye ishize, na wo wabaye ufunzwe by’agateganyo, ariko uza gufungurwa nyuma y’uko hakozwe ibikorwa byo kuwutunganya.
Imvura nyinshi ikomeje kwangiza ibi bikorwa remezo, iherutse kugarukwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’Ikirere, cyatangaje ko muri aya mezi hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyari isanzwe igwa mu bihe nk’ibi.
UKWEZI.RW