AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisitiri w’Ubuhinzi yagaragaje ko gucyurira Abanyarwanda indagara bigiye kuba amateka

Minisitiri w’Ubuhinzi yagaragaje ko gucyurira Abanyarwanda indagara bigiye kuba amateka
24-01-2024 saa 04:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 638 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abaye nk’ucyurira Abanyarwanda ko bakunda indagara ziva mu Gihugu cye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu Rwanda, yavuze ko iyi Minisiteri iri gukora ibishoboka ku buryo hongerwa umusaruro w’amafi, ubundi Abanyarwanda bagaca ukubiri n’izi ncyuro.

Dr Ildephonse Musafiri yabivugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yagarukaga ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, agaragaza uburyo hari gukorwa ibishoboka kugira ngo uyu musaruro wiyongere.

Nko ku musaruro w’ubworozi bw’amafi, Dr Musafiri yavuze ko hifuzwa ko amafi akoreshwa mu Rwanda agomba kuba yabonetse mu Rwanda, ku buryo atazongera kuva hanze.

Yagize ati “Turashaka guca ibintu byo kuzana amafi hanze, ibintu byo kujya baducyurira indagara byateye turashaka kubirandura.”

Yakomeje anavuga ko ariko abacyurira Abanyarwanda indagara, batazi ko mu Rwanda hari n’isambaza zinaryoha kurusha izo ndagara.

Ati “Buriya dufite isambaza mu kiyaga cya Kivu ziryoshye kurusha indagara, kuva Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi hose bararoba buri munsi, tugiye gutuburiramo Tyrapia.”

Yaboneyeho kugaragaza inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda ifitanye umushinga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kuzamura umusaruro w’amafi, ku buryo mu myaka itanu iri imbere, nta mafi azongera kuva hanze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA