AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umusore yishe mugenzi we babanaga mu nzu umurambo awuta muri WC

Kigali : Umusore yishe mugenzi we babanaga mu nzu umurambo awuta muri WC
23-07-2018 saa 10:55' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5224 | Ibitekerezo

Umusore witwa Niringiyimana Theoneste utuye mu mudugudu wa Muhororo akagali ka Kagugu umurenge wa Kinyinya, yatawe muri yombi ashinjwa kwica mugenzi we Hakorimana Gad wo mu kigero cy’imyaka 25 babanaga mu nzu, umurambo awujugunya mu musarani.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018.

Aba basore babanaga mu nzu bakodeshaga, bakoraga akazi ko gucukura umucanga bakawugurisha, akaba ari nabyo byari bibatunze.

Abari baturanye n’aba basore, bavuga ko bamenye amakuru y’ubu bwicanyi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere maze bahita bahuruza inzego z’umutekano Niringiyimana ahita atabwa muri yombi.

Uwitwa Samweli utuye muri uyu mudugudu wa Muhororo yatangarije Ukwezi. Com ko uyu Niringiyimana yashinjaga nyakwigendera kumwibira amafaranga no kumusuzugura ngo akaba aribyo bishobora kuba byabaye intandaro y’ubu bwicanyi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuyobozi w’umudugudu wa Muhororo, uw’akagali ka Kagugu ndetse n’Umuvugizi wa RIB ku murongo wa telephone ku gira ngo tumenye icyo bavuga kuri ubu bwicanyi ariko ntibyadukundira kuko bose batabashije kwitaba.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira...


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA