AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kicukiro : Abaturiye irimbi rishya rya Busanza baratabaza

Kicukiro : Abaturiye irimbi rishya rya Busanza baratabaza
25-09-2018 saa 18:40' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 6582 | Ibitekerezo

Abaturage baturiye irimbi rishya rya Busanza riherereye mu Mudugudu wa Bukore Akagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iryo rimbi nta parikingi rigira ndetse ngo hakaba nta n’umuhanda uhagera kuko muhanda riri mu mubande.

Abaturage bo muri aka gace baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuze ko bahangayikishijwe nuko abantu baza gushyingura babura aho baparika imodoka bakazishyira mu mirima yabo.

Uwitwa Eric yagize ati” Nk’ubu twatangiye guhinga ibishyimbo ariko imodoka z’abantu baza gushyingura bakabura aho baparika imodoka bazishyira mu mirima y’abaturage kandi hari ahantu hanini irimbi rifite bagaparitse. Iyo imvura yaguye umurambo bawukura ku muhanda ruguru ahari itaka rya raterite bakawumanura mu maboko ugasanga abaje gushyingura birababangamira cyane kuko nta modoka yagera ku irimbi kubera hanyerera cyane. “

Abaturage bavuga ko babangamiwe cyane no kuba nta muhanda ugera muri iri rimbi

Abaturage bo muri aka gace basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kubakorera ubuvugizi hakubakwa umuhanda ugera ku irimbi ndetse na parikingi yo guparikamo imodoka zabo mu rwego rwo kurengera imyaka yabo.

Uretse ikibazo cy’abangirizwa imyaka n’abaparitse imodoka mu mirima yabo, ngo hari n’abajya gushyingura bagataha bakomeretse kugwa bitewe n’ubunyereri buba mu kayira kameza nabi bamanukamo kugira ngo bageze umurambo mu irimbi.

Iri rimbi rishya ryaje risimbura irindi rya Busanza ryuzuye mu minsi ishize, akarere ka Kicukiro gashaka irindi hafi aho .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA