AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kazungu wari utegerejwe na benshi mu Rukiko ntiyahageze n’urubanza rwe rurasubikwa

Kazungu wari utegerejwe na benshi mu Rukiko ntiyahageze n’urubanza rwe rurasubikwa
12-01-2024 saa 08:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 322 | Ibitekerezo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 barimo abakobwa 13, nyuma y’uko uregwa waburanye hifashishijwe ikoranabuhanga atangaje ko atiteguye kuburana.

Mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari abantu benshi bari baje kumva uru rubanza ruregwamo Kazungu wavugishije benshi, gusa bategereza ko ahagera baraheba.

Abamwunganira bo bageze ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, mu gihe umukiliya wabo we yari ari ku Igororero rya Nyarugenge aho afungiye, aburana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uruhande rwa Kazungu ndetse n’ubwunganizi bwe, babwiye Urukiko ko batabonye umwanya wo kwicara ngo bategure bihagije urubanza, bityo ko bifuza igihe cyo kurutegura.

Kazungu wari uri ku ikoranabuhanga, yabwiye Urukiko ko yari yumvikanye n’umwunganizi we ko basaba ko urubanza rusubikwa kuko batabonye uko bategura urubanza.

Me Faustin Murangwa wunganira Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko nubwo batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza, ariko ko nyuma y’icyumweru biteguye kuba baburana.

Ni icyifuzo cyumviswe n’Urukiko, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rurwimurira tairki 02 Gashyantare 2024.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA