AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Umugabo yatamajwe n’imari ye yo mu ipantalo nyuma yo gufatirwa mu buriri bw’abandi

Kayonza : Umugabo yatamajwe n’imari ye yo mu ipantalo nyuma yo gufatirwa mu buriri bw’abandi
22-01-2024 saa 11:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 734 | Ibitekerezo

Umugabo yafitwe mu buriri bwa mugenzi we ari kumusambanyiriza umugore mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko nyiri uru rugo atashye nijoro agasanga mu buriri bwe byakomeye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu, aho umugabo nyiri urugo yatahaga azi ko agiye kwinezeza n’umugore we bari basanzwe babanye neza, asanga ibyishimo yari agiye kumuha ari kubihabwa n’undi mugabo.

Aya makuru yemejwe na Bagirigomwa Djafari uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, wavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo, ryaturutse kuri nyiri rugo.

Yagize ati “kwa kundi umugabo aba adahari, umugore rero yatumyeho umugabo wari ihabara rye aza kumureba iwe mu rugo. Wa mugabo rero yaje gutaha nijoro asanga bari kwiha akabyizi mu buriri bwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo uyu mugabo yasangaga uburiri bwe bwatashyemo undi mugabo, yahise atabaza irondo ryaje rigahita rifunga icyumba, ubundi hakiyambazwa RIB, yahise ijyana abo bombi basambanaga.

Yagize ati “Bagumyemo kugeza inzego z’umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.”

Gucana inyuma mu bashakanye muri aka Karere, ni bimwe mu bibazo bikunze kuzamura amakimbirane mu miryango, ndetse bamwe bakaba bavuga ko bikomeje gufata intera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA