AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Imbwa zari zarazengereje abaturage zahawe uburozi ku bushake

Kayonza : Imbwa zari zarazengereje abaturage zahawe uburozi ku bushake
15-01-2024 saa 08:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 365 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza hakomeje kumvikana imbwa zirimo n’izasaze zirya abaturage, hafashwe icyemezo cyo kuzica hakoreshejwe uburozi.

Izi mbwa zibarirwa mu munani, zari zarazengereje abaturage mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari k’Urugarama zibarya, zishwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024.

Ni imbwa zari iz’umuturage wari uzoroye ariko akaba aherutse kwitaba Imana, zikaza kubura ibyo zirya ubundi zikadukira abaturage zikabiraramo zikabarya.

Haje gufatwa icyemezo cyo kuzica nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, wavuze ko zimwe muri zo zari zarasaze.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko enye muri zo zari zaranasaze. Zose zari zimaze gukomeretsa abaturage bane, rero twifashishije imitego yemewe n’amategeko twica imbwa umunani, twaziroze.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage bafite imbwa ko bakwiye kuzicunga kugira ngo zidateza umutekano mucye, kandi izigaragaza ibimenyetso by’ibisazi, bakabimenyesha inzego kugira ngo hafatwe ingamba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA