AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Abigabije igipangu cy’umuturage bakagisenya bakatiwe banacibwa Miliyoni 40Frw

Kamonyi : Abigabije igipangu cy’umuturage bakagisenya bakatiwe banacibwa Miliyoni 40Frw
17-01-2024 saa 12:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 714 | Ibitekerezo

Abakekwagaho gusenya igipangu cy’umuturage wo mu Karere ka Kamonyi, bahamijwe icyaha, bamwe muri bo bakatirwa gufungwa imyaka itanu, abandi itatu, ndetse banacibwa ihazabu n’indishyi z’akababaro, yose hamwe abarirwa muri miliyoni 40.

Iby’aba bantu 10 baburanishwaga n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, byagarutsweho mu minsi ishize ubwo abantu baramukaga mu gitondo, bakajya gusenya igipangu cy’umuturage witwa Nzeyimana Jean.

Uyu muturage yavugaga ko iki gipangu yakiguze muri cyamunara, ariko ba nyiracyo bakaba bataranyuzwe na byo aho bakomeje kwigomeka ku cyemezo cy’Urukiko, ndetse bo baburanye bavuga ko igipangu basenye ari icyabo.

Kuri uyu wa Kabiri tairki 16 Mutarama 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya ibyaha ababikegwaho.

Mukakarangwa Lea na Mutangana Erique, bari bakoresheje abantu ngo basenye icyo gipangu, ni bo bakatiwe igihano kinini kurusha bagenzi babo baregwa hamwe, kuko bakatiwe gufungwa imyaka itanu no kwishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu.

Ni mu gihe abandi umunani bo bakatiwe gufungwa imyaka itatu, ndetse no kwishyura ihazabu ya Miliyini 3 Frw kuri buri muntu (bivuze ko bazishyura miliyoni 24 Frw).

Hiyongeraho kandi Miliyoni 8 Frw y’indishyi yari yaregewe n’umuryango wasenyewe, bityo ko amafaranga baciwe yose hamwe arenga miliyoni 40 Frw.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA