AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ingabire Victoire wigeze kwifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida yiyambaje Ubucamanza ngo azitabire amatora ataha

Ingabire Victoire wigeze kwifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida yiyambaje Ubucamanza ngo azitabire amatora ataha
1er-02-2024 saa 05:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 496 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Ingabire Victoire wiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, yiyambaje Urukiko Rukuru arusaba kumuhanaguraho ubusembwa, kugira ngo azabone amahirwe yo guhatana mu matora ataganyijwe muri uyu mwaka.

Uyu Munyapolitiki wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akarekurwa muri 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, mu minsi ishize yavuze ko nubwo yakatiwe ariko agifite amahirwe yo kuba yazahatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Kuba narakatiwe n’inkiko mu 2011, ntabwo mfite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ayo ari yo yose, ariko kandi dufite n’itegeko rikuriraho umuntu ubusembwa. Ubu nkaba narasabye gukurirwaho ubusembwa, mu rukiko rubifite mu nshingano zarwo. Urwo rubanza rukaba ruzaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, mfite icyizere ko igihe nikigera nzashobora kwiyamamaza mu matora tuzagira uyu mwaka.”

Yavugaga ko azagana inzego zibifitiye ububasha kugira ngo ahanagurweho ubusembwa, ubundi bimuhe ayo mahirwe, none koko yamaze kwiyambaza Ubucamanza.

Uku kwiyambaza Ubucamanza bw’u Rwanda, byanemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, wavuze ko ikirego cya Ingabire Victoire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, cyakiriwe n’Urukiko Rukuru.

Mutabazi Harrison yagize ati “Ni byo ikirego cye kirahari, yagitanze asaba ihanagurabusembwa, urubanza ruri 14 Gashyantare 2024.”

Uyu mugore wageze mu Rwanda muri 2010 avuye mu Buholandi, ubwo yavugaga ko aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU-Inkingo [ntiryemewe mu Rwanda] ngo nab wo azabashe guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe muri uwo mwaka.

Icyo gihe yahise atabwa muri yombi kubera ibyaha yahamijwe bishingiye ku magambo akarishye arimo ayo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho muri 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma y’ubujurire yari yatanze ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwari rwamukatiye gufungwa imyaka umunani.

Nyuma y’uko afunguwe muri 2018 ku mbabazi za Perezida, uyu munyapolitiki yabaye nk’uwishongora avuga ko yarekuwe kubera igitutu amahanga yashyize kuri Leta y’u Rwanda.

Gusa nubwo yatanze ikirego asaba guhanagurwaho ubusembwa, bamwe mu basesenguzi bavuga ko, bigoye ; kuko inkiko zigendera ku myitwarire yaranze uwari warakatiwe nyuma y’uko ageze hanze, mu gihe kuri we yakomeje kwitwara nabi, ndetse ko adakwiye no kuba hari amatora yahatanamo.

Umusesenguzi akaba n’umushakashatsi Tom Ndahiro, aganira n’ikinyamakuru Igihe, yagize ati “Uretse no kwiyamamariza kuba umudepite, ntakwiye no kuyobora umudugudu. Ni umugome udakwiye ubuyobozi ubwo ari bwo bwose mu Rwanda.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA