AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo abantu bakwiye kumenya ku by’umwana wirashe w’umusirikare ukomeye muri RDF (VIDEO)

Ibyo abantu bakwiye kumenya ku by’umwana wirashe w’umusirikare ukomeye muri RDF (VIDEO)
10-01-2024 saa 11:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1880 | Ibitekerezo

Inkuru y’urupfu rw’umusore usanzwe ari umwana w’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, ikomeje kugarukwaho na benshi. Hari ibyo kwitondera mu byo abantu bayivugaho n’ibyo batekereza.

Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 24, yamenyekanye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, ariko bivugwa ko yitabye Imana hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri tariki 08 Mutarama.

Bivugwa ko uyu musore wari usanzwe yiga mu Bushinwa, yiyishe yirashe yibye imbunda ya se ayikuye mu cyumba cy’ababyeyi be, akajya kwirasira mu nzu yabagamo yihariye iri mu gipangu cy’iwabo mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Kavuga II mu Murenge wa Rusoro mu Karere ka Gasabo.

Bivugwa ko uyu musore yiyahuye ariko ntiharamenyekana icyatumye yiyambura ubuzima, dore ko abaturanyi b’iwabo bavuga ko ntakibazo na gito yari afite.

Ubusanzwe abantu biyahura bakoresheje uburyo bunyuranye nko kunywa imiti yica cyangwa kwimanika mu migozi, gusa kuri uyu mwana w’umusirikare ukomeye we, yiyambuye ubuzima yirashe akoresheje imbunda y’umubyeyi we.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru, bavuga ko batumva uburyo umwana nk’uyu abasha kugera ku mbunda ya se.

Gusa ntibitunguranye kuba umwana w’umusirikare yagira ubumenyi bwo gukoresha imbunda dore ko aba ashobora kuyibona no kugira amatsiko akaba yagira ibyo ayibazaho umubyeyi we.

Bamwe kandi bakunze kuvuga ko umwana w’umusirikare ataba ari umusivile wuzuye, ni kimwe n’umwana w’ababyeyi batunze imodoka, biba byoroshye ko yamenya kuyitwara hakiri kare kurusha uwo mu muryango udatunze n’igare.

N’uyu mwana w’umusirikare aba afite ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’imbunda cyane cyane nk’uyu w’umusirikare mukuru usanzwe atunze imbunda, cyane ko urugo ruramutse runatewe umubeyi we adahari, uyu mwana ashobora kuyifashisha mu kuburizamo imigambi y’abateye iwabo.

KURIKIRA ISESENGURA RYOSE HANO

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA