AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : General Patrick Nyamvumba yitabiriye igitaramo ‘Mutarama Turatarama’

IFOTO : General Patrick Nyamvumba yitabiriye igitaramo ‘Mutarama Turatarama’
21-01-2024 saa 08:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 996 | Ibitekerezo

General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yitabiriye igitaramo ‘Mutarama Turatarama’ cyarimo n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Igitaramo cy’Itorero Ibihame by’Imana, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, cyagaragayemo ibikorwa binyuranye, birimo imbyino gakondo, ndetse n’umukino ushushanya ibigwi byo kwagura u Rwanda no kururasanira.

Muri iki gitaramo cyabereye ahazwi nka Camp Kigali, cyari kibaye ku munsi wa kabiri, aho kuri uyu wa Gatandatu cyagarukaga ku butwari bw’abagize ibikorwa byatumye u Rwanda rugera aho rugeze uyu munsi.

Cyari gifite umwihariko w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bari baje kwihera ijisho imbyino gakondo, aho bari baherekejwe na Genera Patrick Nyamvumba wabaye Umugaba Mukuru wa RDF.

Ni igitaramo kandi cyagaragazaga umuco n’amateka by’u Rwanda, bibumbatiye ukubaho kw’Abanyarwanda, by’umwihariko kurangwa n’ubutwari.

Photos/Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA