Habaye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yerecyezaga ku Bitaro bya Kanombe, yakoreye impanuka mu Karere ka Gicumbi igwa mu muhanda, aho bivugwa ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi wasekuye umukingo, imodoka igahita igwa igaramye.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, yakozwe n’imodoka isanzwe itwara abarwayi izwi nk’imbangukiragutabara, yavaga ku Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo yerekeza ku Bitaro bya Kanombe.
Yaje gukorera impanuka ubwo yari igeze mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Musanze, ubwo yasekuraga umugunguzi, igahita igwa iraramye.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, wavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati “Yananiwe gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.”
SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko iyi modoka yari irimo abantu batatu, barimo umushoferi, umurwayi ndetse n’umurwaza, kandi bose bakaba bavuyemo nta n’umwe ugize ikibazo, ndetse ko bahise bohererezwa indi mbangukiragutabara ikabajyana aho berecyezaga.
UKWEZI.RW