AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hasobanuwe icyatumye hasubikwa isomwa ry’umunyemari Dubai

Hasobanuwe icyatumye hasubikwa isomwa ry’umunyemari Dubai
20-01-2024 saa 04:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 565 | Ibitekerezo

Umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai n’abo baregwa hamwe mu rubanza rushingiye ku nzu zisondetse zubatswe n’uyu mushoramari, ntibasomewe nk’uko byari biteganyijwe kuko umwanditsi akiri kwandika imyanzuro y’urubanza.

Isomwa ry’urubanza rwa Dubai n’abo baregwa hamwe ryari riteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ariko ntiryabaye.

Urukiko rwavuze ko kubera uburebure bwa dosiye, umwanditsi warwo akiri kwandika imyanzuro, bityo ko icyemezo kitari gusomwa kuri uyu munsi byari byateganyirijweho.

Dubaci aregwa hamwe na Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, ndetse n’abandi bahoze mu buyobozi nka Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kiregwa Dubai, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, kiregwa aba bahoze ari abayobozi.

Ubwo urubanza rwapfundikirwaga mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kuzahamya ibyaha Dubai n’abo baregwa hamwe, rukabakatira gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya Miliyoni Frw 3.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA