AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hasobanuwe icyatumye hasenywa inyubako z’ahahoze ari kwa ‘Bamporiki’

Hasobanuwe icyatumye hasenywa inyubako z’ahahoze ari kwa ‘Bamporiki’
17-01-2024 saa 05:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2730 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko hacicikanye amakuru avuga ko inyubako z’ahazwi nko kwa Bamporiki mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, zasenywe n’ubuyobozi, Umujyi wa Kigali wasobanuye iby’iki gikorwa.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama, 2024 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’inzu bivugwa ko ari iza Bamporiki zirimo gusenywa.

Ni inzu iherereye mu Mudugudu wa Radari, mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali uvuga ko izo nzu nshya zubatswe nta ruhushya, kandi zubakwa hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique), ndetse bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu ngo bishobora guteza impanuka.

Umwe mu baturage batuye muri uriya mudugudu wa Radari, yavuze ko inzu Kompanyi yitwa Nyungwe House N’Iwacu Gakondo Ltd ikoreramo, zahoze ari iza Bamporiki ariko aza kuzigurisha umuntu uba muri Zambia.

Imvaho Nshya yo na yo yanditse kuri iki kibazo, ivuga ko yamenye ko uwaguze iyo hoteli, yashakaga kuyihindura ikagirwa ibitaro, ariko ko Umujyi wa Kigali utari wamusubiza ku bijyanye n’uburenganzira bwo kubaka.

Ibaruwa yanditswe tariki 05 Mutarama 2024 n’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari inyubako nshya yongewe kuri iyo hotel itabifitiye uruhushya.

Urwandiko rwandikiwe Umuyobozi wa Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd, rugaragaza ko inyubako zirimo gusenywa zubatswe mu buryo butubahirije ibiteganywa n’amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.

Amabwiriza avuga ko iyo wubatse ibintu by’akajagari usabwa kubikuraho, utabikuraho inzego zibishinzwe zikabikuraho, ukazirengera ikiguzi cyabyo.

Ubugenzuzi bwakozwe tariki 03 Mutarama 2024 bushimangira ko hari ibitari bisanzwe ku nyubako byongeweho nta ruhushya.

Ba nyiri hoteli basabwe guhagarika imirimo yose y’ubwubatsi, kandi banikuriraho inyubako nshya zose zongeweho mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuvanaho akajagari, nk’uko wabisobanuye ikiguzi cyabyo kikazishyurwa na ba nyiri Kompanyi.

Uretse ibikorwa byasenywe hariya hahoze ari kwa Bamporiki, Umujyi wa Kigali uvuga ko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite.

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango hakuweho inzu n’uruzitiro byubatswe ahantu bitemerewe kubakwa, kandi bitaranasabiwe uruhushya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA