AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umwana w’umusirikare mu Rwanda

Haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umwana w’umusirikare mu Rwanda
9-01-2024 saa 08:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1079 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 24 wari usanzwe ari umwaka w’umusirikare wo ku rwego rw’Abofisiye bakuru mu ngabo z’u Rwanda, biravugwa ko yitabye Imana, nyuma yo kwiha imbunda y’umubyeyi we, ubundi akirasa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umwana w’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, aho iwabo batuye mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Kavuga II mu Murenge wa Rusororo mu Garere ka Gasabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu musore wari usanzwe yiga mu Bushinwa, yirashe nyuma yo kwiba imbunda ya Se, ayikuye mu cyumba cye, mu gihe we yirasiye mu nzu yabagamo iri mu gipangu cy’iwabo.

Bivugw ako uyu musore yirashe mu ijoro ryo ku ya 07 Mutarama 2024, ariko bikaza kumenyekana bucyeye bwaho ku ya 08 Mutarama.

Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo byamenyekanye ako kanya bikiba, barashakishije mu nshuti ze, nyuma baza gusanga aryamye mu nzu yo hanze yapfuye.”

Abazi iby’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera ntakibazo na gito yari afite, ku buryo icyatumye yiyambura ubuzima cyababereye urujijo.

Undi muturage yagize ati “Icyababwiye ko yirashe, umubyeyi we yagiye kureba intwaro ye aho ayibika ngo arayibura.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA