AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Haramenyekana icyemezo ku rubanza rwagarutsweho cyane ruregwamo umunyemari Dubai n’uwabaye ‘Mayor’

Haramenyekana icyemezo ku rubanza rwagarutsweho cyane ruregwamo umunyemari Dubai n’uwabaye ‘Mayor’
19-01-2024 saa 08:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 733 | Ibitekerezo

Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai uregwa ibyaha bifitanye isano n’inyubako zo mu mudugudu w’Urukumbuzi, zagarutsweho na Perezida Paul Kagame kubera uburyo zubatswe zisondetse, uyu munsi arasomerwa we n’abo baregwa hamwe barimo uwabaye Mayor w’Akarere ka Gasabo.

Uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wagaragayemo inyubako zangiritse kubera uburyo zubatswe hatujujwe ibipimo ngenderwaho.

Uyu munyemari Dubai wazubatse akazigurisha abantu, yatawe muri yombi nyuma y’uko izi nyubako zigarutsweho na Perezida Paul Kagame, avuga ko bitumvikana uburyo umuntu yasondeka abantu akabaha inzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yatawe muri yombi hamwe n’abarimo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ndetse n’abandi bahoze mu buyobozi muri aka Karere, nka Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Gusa bamwe mu baregwa muri uru rubanza, baje kurekurwa by’agateganyo ariko uyu munyemari Dubai we yakomeje gufungwa.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni mu gihe kandi aba bahoze ari abayobozi bo bakurikiranyweho ibyaha nko gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Mu iburanisha ryabaye mu Ukuboza 2023, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dubai n’abo bareganwa ko nibahamwa n’ibyo bakurikiranyweho, we yazahanishwa gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya Miliyoni Frw 3.

Biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uru rubanza, rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA