AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hakozwe igerageza ry’amatora azaba bwa mbere ahujwe ya Perezida n’Abadepite

Hakozwe igerageza ry’amatora azaba bwa mbere ahujwe ya Perezida n’Abadepite
13-01-2024 saa 09:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 665 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habaye igikorwa cyo kugerageza amatora ahujwe y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Iri gerageza ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko iki gikorwa cy’igerageza ry’amatora ahujwe gifasha kumenya neza umwanya bifata mu gutora kabiri (2), (Perezida wa Reubulika n’abadepite).

Nanone kandi iki gikorwa cy’igerageza, kigamije kumenya umwanya wo kubarura amajwi mu cyumba cy’itora, no kureba ibikenewe byose byazafasha kugirango amatora azagende neza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, azaba mu mpeshyi y’uyu mwaka tariki 15 Nyakanga 2024, akazaba abaye ku nshuro ya mbere ahujwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA