AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

General Mamady Doumbouya uyobora Guinée-Conakry ategerejwe mu Rwanda

General Mamady Doumbouya uyobora Guinée-Conakry ategerejwe mu Rwanda
25-01-2024 saa 04:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 302 | Ibitekerezo

General Mamady Doumbouya ; Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, aragenderera u Rwanda nyuma y’amezi icyenda Perezida Kagame Paul na we agendereye iki Gihugu.

Ni uruzinduko ruteganyijwe none tariki 25 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée-Conakry.

Biteganyijwe ko General Mamady Doumbouya ahaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Ahmed Sékou Touré muri iki gitondo saa mbiri n’igice.

General Mamady Doumbouya aragenderera u Rwanda nyuma y’amezi icyenda, na we yakiriye Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry muri Mata umwaka ushize wa 2023.

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry ubwo yagendereraga Ibihugu binyuranye byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Benin na Guinée-Bissau.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yakirwaga na General Mamady Doumbouya, bagiranye ibiganiro bigamije kwagura umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame kandi yanakoze ibikorwa binyuranye muri Guinée-Conakry birimo gutaha ikiraro yitiriwe gihuza umurwa Mukuru w’iki Gihugu ari wo Conakry n’Intara ya Kagbélen.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA