AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abiga mu ishuri ryibasiwe n’inkongi bashumbushijwe bahabwa ibirimo matela

Abiga mu ishuri ryibasiwe n’inkongi bashumbushijwe bahabwa ibirimo matela
26-01-2024 saa 08:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 344 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu biga mu ishuri Gahima AGAPE, ry’Itorero rya EAR, ikangiza ibikoresho byabo, aba banyeshuri bahawe ibikoresho birimo matela.

Ni nyuma y’umunsi umwe iri shuri ryibasiwe n’inkongi yabaye ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo, inkongi ikaduka batari mu macumbi.

Icyo gihe inkongi yangije ibikoresho byabo byose birimo ibiryamirwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho bakoresha mu masomo nk’amakayi n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, aba bana bahawe ibikoresho birimo matela, mu gikorwa cyakozwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yagize ati “Hari ubufasha twahawe na MINEMA, buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.”

Icyakora kuba icyumba cy’iri shuri kibasiwe n’inkongi kitari kiri mu bwishingizi, byatumye uyu muyobozi aha ubutumwa ubuyobozi bw’iri shuri.

Ati “Twasanze icyumba abana bararagamo kitari mu bwishingizi, twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo, tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi, si na bo bonyine twabwiraga.”

Ibi kandi ngo bigomba no kubera isomo andi mashuri akajya ashyirisha mu bwishingizi ibikorwa remezo byayo kugira ngo ajye agobokwa igihe yahuye n’impanuka nk’izi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA