AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yisumbuye irimo n’iy’Abaparakomando (AMAFOTO)

Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yisumbuye irimo n’iy’Abaparakomando (AMAFOTO)
18-01-2024 saa 04:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 357 | Ibitekerezo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yayoboye umuhango w’isoza ry’imyoto yisumbuye yahawe abasirikare bari bamazemo amezi arindwi.

Isozwa ry’iyi myitozo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Military Training giherereye mu Karere ka Kirehe, ari na cyo aba barikare batorejwemo.

Muri iki gikorwa cyo gusoza iyi myitozo, abasirikare bagaraje imwe muri yo, irimo iyo kumanuka ku migozi mu ndege ndetse n’iy’urugamba rwo ku butaka.

Muri uyu muhango, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari waje ahagarariye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame, yashimiye aba basirikare basoje iyi myitozo.

Gen Mubarakh Muganga yibukije aba basirikare kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.

Yanabibukije kandi ko iyi myitozo yisumbuye bahawe, ari iyo kubafasha gukomeza gufasha RDF kuzuza inshingano zayo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA