Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo, nyuma yo kumukubita bamushinja kubiba ibihumbi 10 Frw, bakaza gutahurwa nyuma yo gutabaza bavuga ko umwana wabo yitabye Imana.
Aba babyeyi bo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga, batahuweho ibi bakekwaho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo babyukaga batabaza bavuga ko umwana wabo yitabye Imana.
Gusa iperereza ry’ibanze ni bo ryafashe kuko ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, bari bamukubise bamuziza kumukekaho kubiba ibihumbi 10 Frw bari babuze.
Amakuru aba muri aka gace, avuga ko nyuma y’uko babuze, bagiye kumureba ku ishuri yigaho, baramucyura, bamugejeje mu rugo bamuhata inkoni.
Ngo bwacyeye ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, batabaza ko umwana wabo yapfuye, ariko abaturage baza kuvuga ko ku munsi wari wabanje bari biriwe bamukubita.
Inzego z’umutekano n’iz’iperereza zahise zibata muri yombi, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo kugira ngo habanze hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Nibyo koko abo babyeyi barafunzwe bari gukorwaho ipereraza ku rupfu rw’umwana wabo kuko bikekwa ko ari bo bamukubise bikamuviramo urupfu.”