AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze ntaho tuzajya – Min. Prof Shyaka

Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze ntaho tuzajya – Min. Prof Shyaka
31-12-2020 saa 12:34' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1954 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase asoje umwaka wa 2020 asaba urubyiruko kwirinda ibishuko bishimisha roho, bishobora guha urwaho icyorezo cya Covid-19 bikaba byatuma batangira umwaka nabi.

Mu butumwa Minisitiri Shyaka yanyujije kuri Twitter, yifurije urubyiruko gusoza umwaka amahoro kandi bagaharanira gukora neza ngo binjire muri 2021 badashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020 ! Rubyiruko, Banabacu, Nkomezamihigo turabakunda. Turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima : uyu munsi nimugume imuhira, mwirinde Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya ! 2021 tuzegukana Intsinzi.”

Mu ntangiriro z’Ukuboza, Inama y’Abaminisitiri yafashe ibyemezo birimo no guhagarika imihango ihuriza hamwe abantu benshi.

Icyo gihe byakuruye impaka kuko uwo mwanzuro wahagarikaga n’imisango y’ubukwe, bamwe bavuga ko hari abari bageze kure ibikorwa byo kwitegura ku rwego rushobora kubasigira ibihombo, bagasaba kudohorerwa.

Minisitiri Shyaka yasubije avuga ko abari bafite ubukwe muri ibi bihe bakwiye kwihangana bagategereza ko iki cyorezo gicogora ubundi bagasubukura imihango yabo, avuga ko “nitubikora neza mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere, ikirere kizaba gikeye, iyo mihango yose yasubitswe yongere ikorwe.”

Yakomeje avuga ko ibi bishoboka ariko ko buri wese asabwa kubigiramo uruhare, ati “Ntabwo bizizana, turasabwa kubikorera no kubiharanira.”

Prof. Shyaka kandi yavuze ko abantu badakwiye guhatiriza ngo bashake gukora ibibujijwe ngo bumve ko bagoragoza.

Ati “Ikidashobotse ntushake uburyo ukigoragoza ngo gishoboke kuko COVID yo ntabwo tuza kuyigoragoza gutyo ntabwo itereteka ni ukujya mu murongo wo kuyirinda no kuyikumira ibindi tukaba tubishyize ku ruhande.”

Ubutumwa nk’ubu butanzwe mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2020 urangire.

Ni umwaka waranzwe n’ibihe bidasanzwe byasabaga ko buri wese yimenyereza kubaho mu buryo budasanzwe, harimo no kuzibukira bimwe mu bikorwa byongereraga ibyishimo imbaga nyamwinshi.

Ubutumwa bwa Minisitiri abutanze mu gihe mu ijoro ryakeye wari umunsi w’ikiriyo mu Rwanda, aho abantu 7 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 ku munsi umwe, abanduye bashya mu mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ni 122.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA