Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’ ubuyobozi bwa WASAC/Huye basuye urugomero rwa Kadahokwa bafata ingamba zo kongera umutekano w’abaturage.
Ni nyuma y’uko muri uru rugomero ruvamo amazi akoreshwa mu mujyi wa Huye hiyahuyemo abantu babiri mu gihe kitageze k’ukwezi biyongera kuri bane biyahuye mu bihe bitandukanye mbere y’aba.
Urugomero rwa Kadahokwa ruherereye mu mabanga y’imisozi mu gikombe kitandukanya umurenge wa Huye n’umurenge wa Gishamvu.
Tariki 17 Mata 2020 nibwo umugabo yanyuze hafi y’umugore wahingaga hafi y’uru rugomero aganira nabo arangije asiga ibyangombwa bye ngo bazabimuhereye umugore we yijugunyamo, umurambo we ukurwamo nyuma y’iminsi 3.
Nanone mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020 hongeye kubonekamo umurambo w’umugore wari usanzwe atuye mu kagari ka Kaburemera mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye ureremba hejuru y’amazi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma buvuga ko uyu mugore asanze afite ikibazo cyo mu mutwe. Ngo mbere y’uko abonwa muri uru rugomero yapfuye habanje kubaza umugabo we isaha, amubwira ko hari aho ashaka kwigira.
Mu butumwa, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yanyujije kuri twitter yavuze ko mu ngamba zafatiwe umutekano w’uru rugomero harimo kongera abacunga umutekano warwo.
Yagize ati “Ubuyobozi bwa Huye, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Huye basuye urugomero rwa Kadahokwa,bafatira hamwe ingamba zo kurinda umutekano w’abaturage.Hemejwe kongerwa abarinzi bakora ubugenzuzi ku nkombe no gukora ubukangurambaga ku bahaturiye”.