AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Undi musekirite wa ISCO yirashe mu gihe nta kwezi kurashira uwa mbere yirashe

Undi musekirite wa ISCO yirashe mu gihe nta kwezi kurashira uwa mbere yirashe
3-03-2020 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3622 | Ibitekerezo

Rukundo yirashe kuri uyu wa 3 Werurwe 2020 mu gihe mugenzi we Audace Ntatinya yirashe tariki 10 Gashyantare 2020.

Impamvu zituma aba basekirite birasa ntabwo iramenyekana gusa hashize igihe mu bice bitandukanye by’u Rwanda humvikana inkuru z’abantu biyahuye.

Rukundo Jean yakoreraga mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ari naho yirasiye gusa yari atuye mu murenge wa Gitesi nawo wo mu karere ka Karongi.

Ntatinya yirasiye I Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ariko avuka mu karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu yaba ISCO, Polisi y’ u Rwanda na RIB nta rwego na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri uku kwirasa kw’abasekirite ba ISCO.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA